Facebook Nyuma y’aho mu minsi ishize abakoresha Facebook batangiye kubona ko ingano y’inyuguti umuntu yanditse cyangwa izo abandi banditse zagabanutse, bamwe bakagira ngo ni ikibazo cy’imashini bakoresha cyangwa browser (Mozilla, Microsoft Edge, 360, Google Chrome) bakoreramo. Nyuma y’aho ibibajijwe kenshi biciye kuri X rero, Facebook yasohotse itangazo nayo ibicishije kuri X, aho yavuze ko uko kugabanya ingano y’inyuguti (font size) biri mu rwego rwo gukomeza guhindura uburyo iyo site iteye n’ibyo igeza ku bakunzi bayo kugirango serivisi zayo zikomeze kubanogera.